Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki gakondo, Massamba Intore yatangaje isohoka ry’indirimbo zigize Album ye nshya yise ‘Mbonezamakuza’ yitsa ku ngingo zinyuranye zirimo ubukwe, indangagaciro z’umuco Nyarwanda ndetse n’ubutwari.
Iyi Album yagiye ku isoko mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 2 Werurwe 2025, ni nyuma y’iminsi yari ishize ayamamaza yifashishije imbuga nkoranyambaga. Ndetse aherutse kugirana ikiganiro n’itangazamakuru, asobanura mu buryo burambuye iby’iyi Album.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yerekanaga ko iyi Album izaba igizwe n’indirimbo 27, ariko yagiye ku isoko iriho indirimbo 23. Mu kiganiro na InyaRwanda, Massamba Intore yavuze ko atagabanyije umubare w’izi ndirimbo ‘kuko ndacyari kuzishyiraho ku buryo nteganya ko zigera kuri 30’.
N’ubwo Massamba Intore atigeze yerura umwe mu bahanzi yifashishije kuri iyi Album, ariko Ruti Joël yumvikana mu ndirimbo ye yise ‘Tsinda’, aho uyu muhanzi aba avuga ikivugo.
Mu bihe bitandukanye, Massamba Intore yakunze kumvikanisha ko Ruti Joel ari umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki gakondo, kandi amubona nk’umwe mu bafite ahazaza h’uyu muziki.
Mu bitaramo binyuranye Massamba yagiye akorera hirya no hino ku Isi, yagiye yitwara Ruti Joel bagataramana. Mu biganiro n’itangazamakuru, Ruti Joel yagiye avuga ko Massamba Intore amufata nk’umutoza we, wakomeje guherekeza inganzo ye.
Iyi Album ‘Mbonezamakuza’ ibaye iya 12 uyu muhanzi ashyize ku isoko. Aherutse kubwira itangazamakuru, ko agiye gufata imyaka itanu akora ku gitabo kizaba gikubiyemo indirimbo zose ziri kuri Album 12 amaze gusohora, ndetse azaba ari no gukora ku ndirimbo zirenga 100 yasigiwe na Se, Sentore Athanase.
Icyiciro cya mbere cy’iyi Album kigizwe n’indirimbo zigaruka ku butwari. Massamba ati “Album igizwe n’ibice bitatu. Icya mbere ni indirimbo zijyanye n’ubutwari no gutoza abantu kubyumva mu ndirimbo, bakanabyitoza kuba intwari."
Igice cya kabiri kigizwe n’indirimbo z’ubukwe. Ati “Mu gice cya kabiri hariho indirimbo zireba ubukwe. Urabizi ko nsohora abageni cyane (rero nabatekerejeho, nka kimwe mu bice by’umuziki wanjye.”
Uyu munyabigwi yavuze ko igice cya Gatatu cy’indirimbo zigize Album ye, zubakiye ku ndangagaciro zijyanye n’ubutumwa ‘umuntu agomba guha abaturage’.
Kuri Album ye harimo izo yari yarasohoye mbere atekereza ko zigomba kuba ziri kuri iyi Album. Ati “Harimo indirimbo nshya, harimo n’izo zindi nagiye nsohora mbere nshaka guha agaciro kugirango zijye hamwe n’izindi.”
Album ya Massamba Intore yakozweho na ba Producer barimo Made Beats ubarizwa mu Bwongereza muri iki gihe, Aaron Niyitunga, Rwiza, Bob Pro, Didier Touch wo mu Bubiligi n’abandi benshi ‘bagize uruhare nka Dawidi, Bolingo Paccy, abacuranzi ba gitari z’ubwoko bunyuranye.
Isohoka ry’iyi Album ryatumye Massamba Intore aba umuhanzi wa mbere mu Rwanda ubashije kugera kuri uyu mubare wa Album.
Kuko akurikiwe na Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi witegura kumurika Album ya 10, abandi bari inyuma ye ni King James ufite Album umunani, Tom Close, ndetse na Butera Knowless.
Massamba asanzwe afite ku isoko Album zirimo ‘Mukomere ku muco’, ‘Murambarize impamvu’, ‘Ikaze mu Rwanda’, ‘Ubutumwa’, ‘Iyo ndirimbo’, ‘Intore ni Intore’, ‘Kanjongera’, ‘Uzaze urebe’ n’izindi.
Album ze ziganjemo
ubutumwa bw’ubutwari, umuco, ndetse n’indirimbo zicuranze mu njyana ya gakondo
y’u Rwanda. Hari izindi ndirimbo yakoze zitari kuri izi Album ariko zakomeje
gukundwa cyane.
Massamba kuri
Album ye yitaye ku ndirimbo zigaruka ku ngabo, ubukwe n’indangagaciro
Umuhanzi mu njyana
gakondo, Ruti Joel yumvikana mu ndirimbo ‘Tsinda’ Massamba Intore
Massamba Intore yakunze kumvikanisha ko Ruti Joel ari mu bahanzi bafashe ahazaza h’umuziki gakondo
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM NSHYA ‘MBONEZAMAKUZA’ YA MASSAMBA INTORE
TANGA IGITECYEREZO